Ndahiro II Cyamatare

Ndahiro II Cyamatare yari Mwami , cyangwa umwami, mubwami bwu Rwanda mu mpera zikinyejana cya cumi na gatanu. Yategetse hagati ya 1477 na 1510, mu gihe cy'amakimbirane. Yiciwe mu karere ka Gisenyi arwana n'umwami wa Bugara, umuhungu we Ruganzu II Ndoli aramusimbura.

mwami
Ndahiro II Cyamatare
Mwami (King)
Gutegeka 1447-1510
Yapfuye 1510

Gisenyi , Ubwami bw'u Rwanda

Ikibazo Ruganzu II Ndoli
Ingoma Ingoma ya Nyiginya (2)

Ndahiro II Cyamatare yaboboye ingoma guhera 1477-1510

Urupfu rwe

hindura

Amateka avuga ko Rubingo yatinyutse kwica umwami Ndahiro Cyamatare se wa Ruganzu Ndoli anigarurira u Rwanda.

Ruganzu, umwami uzwiho kuba yari afite ubuhanga buhanitse ndetse n’ubugenge bamwe bagereranyaga n’amashitani cyangwa ubuhanga bwa Nyagasani, yakuranye inzika yo kuzahorera se.

Yabigezeho ubwo yigiraga umuhinzi agatunguka aho Rubingo yari atuye agasanga bahingishije na we akabafasha guhinga yarangiza agakubita ifuni wa muhinza Rubingo akamwica.

Byatumye abagaragu ba Rubingo n’ingabo ze bahita bayoboka Ruganzu maze banywa inzoga bari biteretse bashira inyota. Aho hantu basangiriye ni ho hahise hitwa ku nzoga za Rubingo.

Ni ku musozi wa Jali hejuru, ahantu hagaragara nk’ahari ibitare n’utwobo bavuga ko ari two bashingagamo imiheha ubundi bagasangirira ku ntango ya Ruganzu yagabiwe na Rubingo.

Muzatsinda Jean Damascene

hindura

Umwe mu bahaturiye witwa Muzatsinda Jean Damascene ufite imyaka 68, avuga ko yakuze bavuga ko kera hahoraga habiramo amazi ndetse hakaba haragaragara ikirenge cy’umwami Ruganzu. N’aho umwami yanyuze agenda ngo bahise mu kiryamo cy’inzovu kubera ko hitse cyane.

Yagize ati “Twakuze tubona aha hantu bahubaha cyane ndetse abantu bahagera bakahasangirira ndetse bakanivuga, bakavuga ko ari ho Umwami Ruganzu yasangiriye n’ingabo za Rubingo amaze kumwica ndetse no gusubiza agaciro u Rwanda.”

Rukizangabo Aloys

hindura

umwe mu bakurikira amateka y’u Rwanda yibutsa Abanyarwanda ko nta wundi muntu uzakunda amateka yabo kubarusha.

Ati “Kuki ugera ahantu nk’aha h’amateka ukumva wahakerensa ukavuga ko atari byo, nyamara ugafata indege ukajya muri Isiraheri ugiye kureba ishyamba rya Getsemani cyangwa i Gorogota, nta kindi wahabona uretse ayo mateka bazakubwira cyangwa wasomye! Birakwiye ko natwe dukurikiza urwo rugero ngo twerekane amateka yacu.”

Kajuga Jerome

hindura

Umwe mu bakozi ba komisiyo y’igihugu ya UNESCO, Kajuga Jerome avuga ko igihe kigeze ngo ibikorwa ndangamateka bibungabungwe kandi bibyare umusaruro ku gihugu.

Ati “Hari ibimenyetso ndangamateka byinshi biri mu Rwanda, bikwiye kubungabungwa abantu bakabimenya ndetse bakagira umwanya wo kumenya amakuru yabyo bityo bigatangira gutanga umusaruro, tuzagenda tubikoraho byose.”

Ibindi

hindura

Mu kiryamo cy’inzovu no ku nzoga za Rubingo hamaze gushyirwaho uburyo abantu bashobora kujya bahasura bakabwirwa amateka yaho.

Abafite umwanya wo kuruhuka bakaba baharuhukira, ngo banateganya ko mu minsi ya vuba bazahakora neza kugira ngo harusheho kuba heza no kugira ibikorwaremezo bikwiye byafasha abakerarugendo bahasura.

Amatsinda nk’ibisumizi (ingabo za Ruganzu), Iriba, Ruganzu n’andi akora umukino wo guterera imisozi agamije no gusura ibyo byiza nyaburangwa byaranze amateka y’Abanyarwanda.

[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/urupfu-rw-umwami-ndahiro-cyamatare-rugiye-gushyirwa-mu-mateka
  NODES